Wednesday, 29 Apr 2026
×

REG yateguje ibura ry’amashanyarazi mu bice byinshi by’igihugu

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yateguje abafatabuguzi bayo ko, kubera imirimo yo kwagura imwe mu miyoboro yayo, hazabaho ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Biteganyijwe ko amashyanyarazi atangira kubura guhera kuri uyu wa Mbere tariki 9 kugera 17 ku masaha n’iminsi itandukanye.

Ni igikorwa REG ivuga ko kigamije kwagura no gusana imiyoboro y’amashanyarazi hirya no hino mu Turere.

Administrator

Administrator

Umwanditsi w’amakuru y’ibanze mu Rwanda.